in

Umwana wa Bruce Melodie Itahiwacu Britta yashyize ababyeyi be mu rujijo kubera ibintu yakoze

Hashize iminsi ibiri Bruce Melodie asangije abamukurikira ku mbuga nkuranyambaga, amashusho arimo umukobwa we Itahiwacu Britta acurangira piano umubyeyi we na we akamwikiriza aririmba indirimbo “Want You Back” ya Nel Ngabo.

Ni amashusho yazamuye amarangamutima ya benshi kubera mpano y’uyu mukobwa w’imyaka umunani ku buryo hari n’abatangiye guterekeza ko yazaba umunyamuziki nk’umubyeyi we (Bruce Melodie).

Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko umwana we Itahiwacu Britta asanzwe afite umwarimu umwigisha gucuranga piano gusa ibijyanye no kuba yazaba umuhanzi bizaba ari amahitamo ye.

Ati “Ariya mashusho yafashwe ku wa Kabiri turi mu rugo bisanzwe, mu myaka icumi iri imbere ndatekereza ko azaba ari gutangira kaminuza, ibyo ndi gutegura ni uko yabanza akiga iby’umuziki numva yazifatira umwanzuro akawukora cyangwa akawureka bizaba ari amahitamo ye. Ni ukumuha umwanya akazabikora mu gihe kiri imbere.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ndetse wasuhuzanyije na Perezida yatawe muri yombi