in

“Umwana uzi gusaba gukurirwamo inda ni gute ayoberwa uwayimushyizemo” Mu burakari bwinshi, umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze amagambo akakaye asabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown – VIDEWO

Nyuma y’uko urubanza rw’umubyinnyi Ishimwe Thierry nka Titi Brown rumaze gusubikwa inshuro 5, hagatangwa impamvu zidasobanutse, byatumye abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga basabira ubutabera uyu musore.

Raporo yo muri raboratwari y’igihugu ipima ibimenyetso bya gihanga “Rwanda Forensic Laboratory” yo kuwa 19 Gicurasi 2023, nkuko ibigaragaza mu mwanzuro wayo, yemeje ibi bikurikira: ➡Soma ibyavuye mu mwanzuro wavuye mu bizamini bya DNA

Nyuma yo kubona ibisubizo bya DNA, hagiye gishira amezi agera kuri 4 bibonetse gusa Titi Brown ntabwo araburana ngo amenye niba ari umwere cyangwa ahabwe ibihano kuko ibisubizo byagaragaje hari undi wateye inda.

Mu basabye ko Titi Brown yahabwa ubutabera harimo n’umunyamakuru Mutesi Scovia, aho avuga ko umucamanza yaca uru rubanza araramye kuko we uko abibona Titi ararengana akurikije uko abona ibimenyetso.

Gusa hari amakuru akomeje kuvuga ko hari abagabo 2 bo mu miryango y’uwatewe inda, bihishe inyuma ku ifungwa rya TIti Brown akaba agiye kumara imyaka 2 muri gereza, Scovia we avuga ko nta muntu ukomera kuruta ubutabera.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Baba
Baba
9 months ago

Ubundi ntamuntu nashyigira ngo ndenganye umuntu kandi ibyakozwe nta nama bangishije kandi abantu basigaye bakora ibyaha biyita abanyabwenge. Hakurikizwe ibimenyetso hanyuma umukobwa agomba guhanwa n’umuryango kubera kuvanga abantu n’imiryango kuko tayari umuryango w’umuhungu nuw’umukobwa babaye abanzi bakomeye.

Ubwo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yari ari mu bitaro by’indembe, umuvandimwe we yakoze impanuka ikomeye

Inkuru nziza ku bakunzi ba ruhago! Abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda baburaga aho barebera imikino yayo basubijwe