in

Inkuru nziza ku bakunzi ba ruhago! Abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda baburaga aho barebera imikino yayo basubijwe

Ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’ bugiye gusinyana amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yo kuzajya yerekana imikino y’iyi Shampiyona kuri Televiziyo Rwanda n’imbuga zayo zikorera kuri Internet.

Biteganyijwe ko aya masezerano azaba ari ayumwaka umwe azashyirwaho umukono ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, azaba afite agaciro ka Miliyoni 380Frw.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Board ya Premier League akaba na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusufu Mudaheranwa.

Aho yagize ati” Hazaba harimo kwerekana umupira kuri Televiziyo no ku mbuga zabo zikorera kuri internet ndetse no kuwogeza kuri Radiyo, byose ni RBA gusa izemererwa kubikora. Amasezerano arahari, ni ay’umwaka umwe, azasinywa kuwa Kane [tariki 21 Nzeri 2023]. Byose uko ari bitatu bifite agaciro ka Miliyoni 380 Frw.”

Aya masezerano ateganya ko RBA izajya yerekana nibura imikino ine buri munsi ku buryo umukino uzaba utagaragaye kuri televiziyo abakunzi ba ruhago bazajya bawukurikira kuri Shene ya YouTube y’iki gitangazamakuru.

Biravugwa ko mu bandi bifuzaga kwegukana uburenganzira bwo kerekana Shampiyona harimo AZAM TV, StarTimes na TV1

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umwana uzi gusaba gukurirwamo inda ni gute ayoberwa uwayimushyizemo” Mu burakari bwinshi, umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze amagambo akakaye asabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown – VIDEWO

Kigali: Abaturage bamaze icyumweru baba hanze kubera umushoramari wabashoyeho itaka n’amazi ku nzu zabo maze abihenuraho – AMAFOTO