Manishimwe Gilbert ni umwana wakuriye mu cyaro ariko akaza kugira amahirwe akamenyekana bitewe n’impano ye idasanzwe yo kogeza no gusesengura umpira.
Uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, muri icyo kiganiro abantu batandukanye bagiye babaza ibibazo ndetse bagira n’ibyo basaba. muri abo bantu n’umwana muto Gilbert yari arimo.
Uyu mwana ubwo yabonaga amahirwe yo kugira icyo asaba perezida, yamubwiye ibibazo bibiri byugarije abana bo mu cyaro ndetse amusaba ko ibyo bibazo bafashwa bigacyemuka.
Gilbert ikibazo cyambere yavuze ni ikibazo cyuko abana bo mu cyaro baba bafite impano ariko ntizibone uburyo zizamuka kuko abakazifashije kuzamuka batagera muri ibyo byaro, kandi mu byukuri abana bafite impano ariho bari.
Ikindi kibazo Gilbert yavuze ni ikibazo cy’abana baba bafite impano ndetse rimwe na rimwe bagatorwa nk’abagomba kuzamurwa ariko kuko badafite iwabo bifashije bikarangira imyanya yabo igurishijwe bityo bakadindira.
Uyu mwana ukiri muto yisabiye Perezida wa Repubulika ko yabafasha ibi bibazo bigacyemurwa mu bana bo mu cyaro. Perezida nawe yamusubije ko ikibazo cyumvikanye. Umva amajwi y’ibyo Girbet yabajije muri videwo ikurikira.