in

Umwami wa Champions League, guhitamo kujya kurya aya barabu! Ibyo wamenya imyaka 38 isanze Cristiano Ronaldo agezeho n’amateka ye!

Ubaze umunsi ku munsi kuva ku itariki 05 Gashyantare 1985 ukageza ubu hashize imyaka 38. Uyu munsi ku itariki 05 Gashyantare 2023 kizigenza Cristiano Ronaldo yujuje imyaka 38 y’amavuko dore ko uyu mugabo ukomoka muri Portugal yavutse mu kwa kabiri ko mu 1985 ku itariki 05.
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza isi ya ruhago yaba yaragize.

Cristiano Ronaldo umaze gutwara Balloon d’Or eshanu

Cristiano Ronaldo imyaka 38 imusanze akina mu ikipe ya Al Nassr mu gihugu cya Arabia Saudite nyuma yo gutandukana na Manchester United biturutse ku mwuka mubi yagiranye n’iyo kipe kubera ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.
Imyaka 38 y’amavuko isanze Cristiano Ronaldo ahagaze atya mu mupira w’amaguru:
Cristiano Ronaldo amaze gukina muri shampiyona eshanu arizo iya Portugal, u Bwongereza , Espagne, u Butariyani ndetse na Arabia Saudite.
Ronaldo yakiniye amakipe arimo Sporting CP y’iwabo muri Portugal kuva muri 2002- 2003, Manchester United yakiniye inshuri ebyiri kuva muri 2003- 2009 ndetse no kuva muri 2021-2022, Real Madrid yo muri Espagne kuva muri 2009 – 2018, Juventus yo mu Butariyani kuva muri 2018 – 2021.ndetse na Al Nassr ari gukinamo ubu muri Arabia Saudite.
Cristiano Ronaldo amateka yakoze muri Champions league atuma abenshi bamufata nk’umwami w’iryo rushanwa

Cristiano Ronaldo ku giti cye yatwaye inkweto ya zahabu inshuro enye , Ronaldo yatwaye Balloon d’Or inshuro eshanu, yatwaye ibikombe 34 bikomeye harimo igikombe cy’Uburayi kimwe , Nations League imwe , Champions League eshanu ndetse n’ibikombe 7 bya shampiyona aho yaciye hose.
Imyaka 38 isanze Cristiano Ronaldo akundana n’umunyamideli Georgina Rodriguez

Cristiano Ronaldo mu mikino ya Champions League yakinnyemo imikino 183 atsindamo ibitego 140 nderse anatanga imipira ivamo ibitego ( Assist) 42. Mu mikino y’igikombe cy’u Burayi , Ronaldo yatsinzemo ibitego 14. Muri rusange Cristiano Ronaldo amaze gukina imikino 1100 izwi nk’uwabigizumwuga atsindamo ibitego 820 harimo ibitego 118 yatsindiye Portugal mu mikino 196 yayikiniye.
Cristiano Ronaldo usigaye ukinira Al Nassr muri Arabia Saudite

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi; umusore yacyuye umugeni we kuri moto ateza ururondogoro muri rubanda

Hamenyekanye ikosa rikomeye umutoza Haringingo yakoze muri iki cyumweru rigashengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports