in

Umwalimu wari ujyanye ibizamini bya Leta yagwiriwe n’ibaba rya kajugujugu

Kuri uyu wa kabiri, umwarimu yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ibaba rya kajugujugu i Masalani, Ijara, mu ntara ya Garissa.

Nk’uko umudepite wa EALA, Falhada Iman, abitangaza, ngo uyu mwarimu yari agiye kuyobora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye (KCSE), bikomeje muri Kenya.

Uyu mwarimu uyobora ibizamini,yari avuye gufata kopi ziriho ibibazo mu biro bya komiseri w’intara ubwo iyi mpanuka yabaga.

Komiseri w’intara ya Garissa,Solomon Chesuti yabwiye The Nation ko uyu mwarimu yari hafi y’iyi kajugujugu ubwo yari itangiye kwitegura guhaguruka,hanyuma amababa yayo maremare aramukubita ubwo yarimo kwikaraga.

Ibi bibaye nyuma y’aho Ku wa mbere mu gitondo, umupolisi wari uherekeje impapuro z’ibizamini ku ishuri ryisumbuye rya Mahero mu gace ka Alego Usonga, mu ntara ya Siaya yishwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mujye mwitondera amashakoshi y’abakobwa ! Umukobwa yasitaye hagati mu bantu, ibikoresho akoresha bihita bigwa abantu barumirwa – videwo

Ni inzobe nka mama we: Batamuriza, umugore wa Chita yifurije isabukuru nziza umuhungu wabo akoresheje amafoto [AMAFOTO]