Kuri uyu wa kabiri, umwarimu yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ibaba rya kajugujugu i Masalani, Ijara, mu ntara ya Garissa.
Nk’uko umudepite wa EALA, Falhada Iman, abitangaza, ngo uyu mwarimu yari agiye kuyobora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye (KCSE), bikomeje muri Kenya.
Uyu mwarimu uyobora ibizamini,yari avuye gufata kopi ziriho ibibazo mu biro bya komiseri w’intara ubwo iyi mpanuka yabaga.
Komiseri w’intara ya Garissa,Solomon Chesuti yabwiye The Nation ko uyu mwarimu yari hafi y’iyi kajugujugu ubwo yari itangiye kwitegura guhaguruka,hanyuma amababa yayo maremare aramukubita ubwo yarimo kwikaraga.
Ibi bibaye nyuma y’aho Ku wa mbere mu gitondo, umupolisi wari uherekeje impapuro z’ibizamini ku ishuri ryisumbuye rya Mahero mu gace ka Alego Usonga, mu ntara ya Siaya yishwe