in

Umwaka umwe urashize Meddy yandikishije amateka atarigeze yandikwa n’undi muhanzi w’umunyarwanda

Hari mu ijoro ryo ku ya 22 Nyakanga 2021 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye cyane ku izina rya Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise My Vow. Ni indirimbo yakoze ibitari byarakozwe n’indi ndirimbo nyarwanda kuva umuziki nyarwanda watangira guhangwa, gucurangwa no gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zisakazwaho amashusho. Amashusho ndetse n’amagambo y’iyi ndirimbo ashingiye ku rukundo rwa Meddy n’umufasha we, Mimi, ndetse no mu mashusho (video) y’iyi ndirimbo harimo tumwe mu duce twafatiwe mu bukwe bwa Meddy na Mimi bwabaye mu mpera za Gicurasi mu mwaka wa 2021.

Nyuma y’amasaha 48 iyi ndirimbo ishyizwe ku rubuga rwa YouTube yari imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni (more than 1 Million views on YouTube). Kuvuga iyi mibare byumvikana mu matwi ya benshi nkaho byoroshye nyamara ntabwo byoroshye kubon abantu basaga miliyoni bareba indirimbo y’umunyarwanda mu gihe kingana n’amasaha 48 gusa. Ibi indirimbo My Vow ya Meddy niyo yabikoze inaca agahigo bityo Meddy yandikisha amateka atarigeze yandikwa n’undi muhanzi w’umunyarwanda.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, indirimbo My Vow ya Meddy yari imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 19 kuri YouTube (more than 19 million views on YouTube).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Usengimana Faustin yabonye ikipe ikomeye hanze y’u Rwanda

Ifi yacakiye ubugabo bw’umusore wogeraga mu mugezi(Video)