in

UMWAKA MUSHYA! Mu gihugu cya New Zealand bamaze kurasa umwaka mushya wa 2023

Mu gihe mu Rwanda turi kubarira amasaha ku ntoki kugirango twinjire mu mwaka wa 2023 , hari ibihugu byamaze kuwinjiramo ndetse ubu bari kubyina bishimira umwaka mushya binjiyemo ,banasezera kuwa 2022 barangije.

Mu gihugu cya New Zealand bamaze kurasa umwaka mushya wa 2023 (fireworks) ubu aho twandikiye iyi nkuru ,bo bari ku itariki ya 1 Mutarama 2023 ,ni mu birori byabereye mu mujyi munini wa Auckland uherereye mu majyaruguru ya New Zealand .

Ni mu gihe ibindi bihugu birimo Ubuhinde , Bangkok nabyo biri kubara amasaha macye asigaye ngo birase umwaka , icyakora nanone igihugu cya Malaysia cyo kikaba cyahagaritse ibirori byo kurasa fireworks by’umwaka mushya wa 2023.

Ni ibirori byari bubere muri Dataran Merdeka  ,Leta ya Malaysia  ikaba yahagaritse iraswa ry’umwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abantu 31 bapfuye bishe n’umwuzure wabaye muri iki gihugu muri uku kwezi ndetse abandi ibihumbi 10 bagakurwa mu byabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 16 yapfuye yishwe no kwikinisha inshuro 42 mu ijoro rimwe adahagarara!

Ibyiringiro bya mbere bya Rayon Sports byateretse umukono ku masezerano