Hashizei minsi mike bitangiye gihwihwiswa ko abasore batatu Nizzo,Safi na Humble Jizzo bagize Urban Boyz batandukanye ariko bikavugwa ko ari Safi Madiba wabiyomoyeho.
Uti ibi ababivugaga babiheraga kuki ?
Byavuzwe ko Urban Boyz yabonye ikiraka cya “Mashirika” cyo kuririmba mu ntara gusa Nizzo na Humble ngo nibo baririmbaga bonyine (Safi Madiba mugenzi wabo ntago yajyanaga nabo, ndetse byahise biba intandaro yo guhagarikwa kw’iki kiraka), si ibyo gusa kandi kuko byanavuzwe na benshi ko ngo mu minsi ishize babonye ikiraka cyo kuririmba I Nyamata nabwo haririmba Nizzo na Humble Jizzo, Safi arebera.
Mu gihe abakunzi babo bari bafite umutima uhagaze,bibaza niba Safi naramuka avuye muri Urban Boyz izakomeza kuba Urban Boyza cyangwa izakomeza gukora indirimbo zibanogera .Safi Madiba yakuyeho urujijo.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ubutumwa busa naho bugamije guhumuriza abafana bunabamenyesha ko Urban Boyz idateze gutana. Safi yifashishije amafoto y’iri tsinda ya kera bagitandira muzika n’andi abagaragaza uko bameze ubu yagize ati”We’ve been together,we are together and we will be always together,we loose together we win together and we are happy #UrbanBoysForEVer@safimadiba_urbanboys @thesuperlevel @swaggerfamily = twahoze hamwe,turi kumwe kandi tuzahorana,dutsindirwa hamwe kandi tugatsindira hamwe ,turanezerewe ..Urban Boyz”
https://www.instagram.com/p/BVW1WP6hgDr/?taken-by=safimadiba_urbanboys
Ibi bije kunyomoza amakuru y’abavugaga ko iri tsinda riri mu marembera ndetse bishimangira ko umubano w’aba basore uhagaze neza .