in ,

Umva uko Asinah wabenzwe na Riderman afata ubukwe bwa Safi na Judith

Umuhanzikazi Mukasine Asinah wamamaye nka Asinah Erra mu muziki yavuze byinshi ku bukwe bwa Riderman bakundanye ndetse na Safi Madiba inshuti magara, ngo hari ibyagenze neza ahandi biranga.

Ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015 Gatsinzi Emery [Riderman] yasezeranye imbere y’Imana na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia.
Ni nyuma y’uko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ari naho bazatura.

Safi Madiba wa Urban Boyz na Niyonizera Judithe basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.Ku mugoroba wa tariki ya 01 Ukwakira 2017 Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero.

Ubukwe bwa Safi na Riderman bwabaye Asinah areba; aho yahamije ko Safi yakoze ubukwe bwiza ariko mugenzi we,Riderman ngo byasaga nk’aho yabukoze avuye mu kabari.

Mu butumwa Asinah yashyize ku rubuga rwa Twitter na Instagram yagaragaje ko yatunguwe n’ubukwe bwa Safi ariko avuga ko bwari bwiza n’ubwo bwaje butunguranye mu bantu , ndetse anahishura ko hari ababukoze bameze nk’abaraye mu kabari.

Ati”Muzabyare hungu na kobwa kandi ntimuzibagirwe Imana yo yonyine izi impamvu yabahuje, muzubakire urugo rwanyu ku Mana. Insha Allah, mu bukwe bwatunguranye ubwa Safi bufashe iya mbere ariko wabonaga nta stress bafite, bari banezerewe, mu gihe abandi wagiraga ngo baraye mu kabari.

Uyu mukobwa ukunze kuvugwaho kwiyambika ubusa yaboneyeho kunnyega mu buryo bujimije ubukwe bwa Riderman bakundanye imyaka irenga umunani.Asinah usigaye ari mu njyana ya Dancehall yatangaje ko ubukwe bwa Safi bwari bwiza cyane ugereranije n’abandi babukoze bameze nk’abaraye mu kabari[aha yashakaga kuvuga Riderman n’ubwo ateruye ngo abivuge].

Mukasine Asinah [Asinah] ni umuhanzikazi nyarwanda akaba umubyinnyi w’umuhanga ari naho yamenyaniye na Riderman yaraye amajoro menshi ari kumwe na Riderman mu bitaramo agatoki ku kandi ndetse byavugwaga ko nta gisibya bazabana.

Icyizere kuri Asinah cyayoyotse ubwo yatungurwa n’urupapuro rw’ubutumire kuri Instagram ahita amenya ko amazi atakiri ya yandi.Mu 2015 Riderman yagaragaje undi mukobwa ahita ategura ubukwe dore ko byanavugwaga ko yamuteye inda, nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ubu Asinah yahise yerekeza mu muziki atura agahinda ashyiramo n’inganzo y’uruvangitirane adakunda kweruka ko aba abwira Riderman.

Asinah mu minsi yashize yavugaga ko yazinutswe abasore ndetse agakomeza gushimangira ko azabona undi musore umwibagiza Riderman. Yakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko yiyumva ariko Ridermana akumurenza ingohe.

Riderman na Miss Agasaro Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya bafitanye umwana w’umuhungu witwa Eltad.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Kate Bashabe yatangaje kumugaragaro ko ari mu rukundo

Christopher yatahuwe atera imitoma umukobwa bikekwako arimo gutereta