in ,

Christopher yatahuwe atera imitoma umukobwa bikekwako arimo gutereta

Umuhanzi Christopher, umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye akomeje kugenda ahimba zigakundwa n’abantu batari bake, mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto y’inkumi maze ayiherekesha amagambo akomeje guteza urujijo muri bamwe mu bafana be bakeka ko yaba ariwe mukunzi we.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Christopher

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto, Christopher yanditse amagambo agira ati: “She is my BFF , Hard worker , a thinker and beautiful , she gives free advice hah! Lol you all need one like her .grandfre thanks a lot to be a very good friend of me @chantyrutayisire. Happy birthdayNkuko byagaragara mu magambo Christopher yanditse amaze gushyira hanze ifoto y’uyu mukobwa, yagaragaje amarangamutima adasanzwe amufitiye ndetse akomeza no guteza urujijo mu bantu batandukanye bagiye basoma aya magambo ye bakeka ko yaba ari we mukunzi Christopher yaba yaratsindiye.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufitanye ubucuti bwihariye na Christopher azwi ku mazina ya Chanty Rutayisire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uko Asinah wabenzwe na Riderman afata ubukwe bwa Safi na Judith

Just Family – NZASARA