in ,

Umva uko amakosa yakozwe na APR FC atumye Iranzi agiye kugarurwa mu Rwanda

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere nyuma yo kudatangira ibyangombwa ku gihe maze iminsi y’agateganyo yo kuba muri Slovakia ikamurangiriraho.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi, abakinnyi bane bakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, baje kumvikana n’Ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Slovakia, ni ko kuyisinyira amasezerano y’amezi 18.

Aba, bakaba bari barimo Iranzi Jean Claude na Rwatubyaye Abdoul ba APR FC, Rachid Kalisa wakiniraga Police na Ombolenga Fitina wari muri Kiyovu Sports. Ku ikubitiro ariko, Rwatubyaye Abdoul yaje kubura ibyangombwa bimujyana muri iki gihugu, birangira abasigaye batatu ari bo batangiye ubuzima bushya nk’abakinnyi babigize umwuga i Burayi.

Iranzi Jean Claude ni umwe mu nkingi za mwamba za Topvar Topoľčany

Nkuko bigenda mu bakinnyi bose bakina muri Slovakia, abo basore bagombaga gukorerwa impushya zo gukorera muri iki gihugu (Work Permit) ni ko gusabwa gutanga ibyangombwa byabo birimo Fotocopi za pasiporo (Passeport) zabo ndetse n’ibyemezo byerekana ko batigeze bafungwa (Extraits du Casier Judiciaire).

Aba bakinnyi bavuye mu Rwanda izi mpapuro zitaraboneka, byabaye ngombwa ko aka kazi gasigarana Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade, ngo abe yabikurikirana.

Nyuma yaho izi mpapuro zibonekeye, amakuru agera ku IGIHE ava muri Slovakia, avuga ko Camarade yaje kohereza izi mpapuro ariko iza Iranzi haza fotokopi aho umunyamabanga yaje gutangaza ko “umwimerere” (original) yayibuze.

Umuyobozi w’Ikipe ya Topoľčany yakomeje gusaba ibyangombwa binarangira aciye i Kigali kubyifatira ubwo yari mu nzira asubira muri Slovakia, ariko na bwo aza guhabwa icyangombwa kidafite amabara ndetse kirimo amakosa, mu gihe iby’abandi bakinnyi (Rashid na Ombolenga) byo byari bifite amabara.

Aha ariko, abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Slovakia baje kubaza mu butabere bw’u Rwanda babwirwa ko icyo cyangombwa gisa n’icyo Iranzi yahawe kitemewe muri iki gihugu. Ubunyamabanga bwa APR FC bwo bukaba buvuga ko icyo cyangombwa bakibonye mu buryo bwemewe n’amategeko hakaba hibazwa inkomoko yacyo na magingo aya.

Extraits du Casier Judiciaire ya mbere APR FC yoherereje Iranzi yari ifite umutwe udafite amabara uriho n’amatariki atandukanye. Haribazwa inkomoko yayo

Extraits du Casier Judiciaire ya nyayo ya Iranzi yabonetse kuri uyu munsi amazi yarenze inkombe

Kuri ubu, mu gihe iminsi y’agateganyo uyu mukinnyi yari yahawe igomba kurangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2016, biteganyijwe ko agomba gufata indege akagaruka i Kigali, kuko nyuma yaho yatangira gufatwa nk’umuntu uba mu gihugu atabifitiye uburenganzira.

Urupapuro rwerekana ko Iranzi atafunzwe (Extraits du Casier Judiciaire) rwari rwaraye rubonetse, gusa bikaba bigomba gusaba nibura ibyumweru bibiri ngo be yakorerwa ibyangombwa, bivuze ko muri iyo minsi agomba kuba atakibarizwa muri icyo gihugu.

Twashatse kuvugana n’Umunyamabanga wa APR FC,Kalisa Adolphe Camarade, ariko ntiyabonekaga kuri telefone.

Umuvugizi wa APR FC,Kazungu Clever, we yatubwiye ko ibya Iranzi byabazwa ubuyobozi bw’ikipe ye kuko bo ntako batari bagize.

Yagize ati “Icyangombwa cya Iranzi cyari cyaje kitagaragara neza ariko twari twagikuye aho ibindi bisabirwa ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya Topoľčany atubwira ko nta kibazo bitwaye twakimuha. Twaragitanze ariko baracyanga badusaba kumushakira ikindi none twari twakibonye.”

Kazungu yakomeje atangaza ko kuba icyangombwa cya mbere batanze gitandukanye n’ibindi ngo ari ibintu bisanzwe ngo kuko n’indangamuntu zisohoka zidasa. Uyu yanavuze ko kuza kwa Iranzi gufite aho guhuriye no kuza kwiruhukira (nubwo ikipe ye ikiri muri shampiyona) cyane ko kuri APR FC yakoze ibyo yasabwaga

Ikipe ya Topoľčany ya Iranzi Jean Claude na bagenzi be, iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho irushwa amanota atatu na Komárno ya mbere kuri ubu. Uyu musore, yaje no gutsinda igitego muri bibiri batsinze Nové Zámky bikabashyira ku mwanya bakiriho na magingo aya.

Iranzi Jean Claude ni umwe mu bakinnyi banditse izina muri APR FC

Source : IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire inkuru ishimishije y’urukundo rushya mu buzima bwa Anita pendo

Amagambo Maradona yavuze kuri Cristiano Ronaldo na Messi yatunguye benshi