Ingabire Gaby Irene Kamanzi, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda, ndetse no hanze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko kuba atarashaka ari umugambi w’Imana utarasohora.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 36 y’amavuko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 12/06/ 1981akaba avuka mu muryango w’abana batandatu.
Ni umukristo mu itorero rya Restoration Church Kimisagara bivugwa ko yakuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana ‘Worship Leader’.
Ngo hari ugushaka kw’Imana ategereje kugirango akore ubukwe
Gaby Irene Kamanzi uherutse guhabwa izina rya ‘Miss Gospel’ yari amaze iminsi muri Belgique aho yari mu bitaramo bitandukanye afatanya na mugenzi Jean de Dieu akaba umuhanzi ukizamuka yari yagiye gufasha mu bitaramo yateguye.
Abakunzi b’uyu muhanzikazi benshi usanga bakunze kwibaza impamvu atarushinga niba yaba yarabuze umukunzi dore ko amaze kuzuza imyaka iva mu rubyiruko ibifatwa nkaho ari kurengerana ukurikije umuco nyarwanda.
Aganira na Radio Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017 yahimije ko gushaka ari isezerano ry’Imana ndetse ko ategereje ayo masezerano asohora.Aseka cyane yavuze ko abakunze kumwibaza bakwiye gutegereza igihe cyagera akazabamenyesha.
Ku kibazo cy’uko imyaka agejeje ari iyo gushaka, yagisubije muri aya magambo ‘Njyewe ndi ingaragu ntabwo ndashaka.”Urateganya y’uko uzashaka ryari? Aseka cyane wumva yuzuwe n’ibinezaneza dore ko yari mu gitaramo i Rubavu,ati “ Ibyo ng’ibyo ni Imana ibizi.Ni Imana ibizi rwose; iyo dosiye twayirekera Imana, Imana ikankorera ibyayo, ibyo ishaka. “
Gaby aravuga ibi mu gihe yagiye ashyirwa ku rutonde rw’abahanzikazi batinze gushaka barimo Muhoza Fatuma wamamaye nka Nina, wamenyekanye aho akoreye itsinda ahuriyemo na mugenzi we Chaly .