in

Umuzunguzayi wacuruzaga mu mvura yahinduriwe ubuzima ubu ni boss

Umugore w’abana batatu n’umugabo umwe wakoraga akazi ko kuzunguza ibyo kurya bihiye kugira ngo abone ikimutunga, yahinduriwe ubuzima n’umugabo wigenderaga ntacyo bapfana.

Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria wakoraga akazi ko gucuruza ibiryo bihiye ku muhanda bikamutunga we n’umuryango we bikabanyura mu bukene bwabo.

Ubwo yari yizinduye mu mvura arimo acuruza kugira ngo abone icyamutunga nk’ibisanzwe, yaje guhura n’umugabo wari uri mu modoka aramuhamagara kugira ngo nawe agureho.

Akimugeraho abonye ukuntu yanyagiwe nta mutaka, amwishyura amafaranga menshi ndetse ahita amubaza niba afite abana undi amubwira ko afite batatu n’umugabo umwe ukora akazi ko kunyonga igare bakunganirana.

Uwo mugabo w’umutima mwiza yahise amubasa amafaranga akoresha undi amubwira ko ari N30,000 hanyuma uwo mugabo ahita amuhereza N50,000 aramubwira atware amafunguro yacuruzaga ayasangire n’umuryango we.

Umugore yahise apfukama aramushimira ndetse anamusabira umugisha ku mana abantu babibonye bashimishwa n’urukundo rw’uwo mugabo n’ubuntu bwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umunsi; bamwe mu bakozi i Kigali barimo gukora akazi bakenyeye

Kigali: Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye night run (Amafoto)