Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports yanyomoje amakuru avugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC kugira ngo azayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzaba urangiye.
Hashize igihe bivugwa ko ikipe ya APR FC yifuza abakinnyi ba Rayon Sports aribo Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise na Rudasingwa Prince, ndetse bikavugwa ko nta gihindutse bazayisinyira mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Mu kiganiro Hakizimana Adolphe yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego kimwe ku busa, yahakanye ibyo kwerekeza muri APR FC ahishura ko umutima we uri mu ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati “Ntabwo namaze kumvikana na APR FC nk’uko bivugwa, ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports kuko niyo mfitiye amasezerano kandi imbaraga n’umutima byose mbishyize ku ikipe ndimo”.
Hakizimana Adolphe ni umwe mu bazamu bari kuzamukana impano idashidikanywaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuri ubu amaze imikino ibiri yikurikiranya abanza mu kibuga muri Rayon Sports aho yicaza umuzamu Ramadhan Awam Kabwili wafatwaga nk’uwa mbere.