in

Umuyobozi yapfiriye muri Hotel ubwo yari amaze gusambana

Inkuru ibabaje yageze ku bantu bahita bacika ururondogoro kubera kumva ko uwahoze ari umuyobozi yitabye Imana nyuma yo kuryama n’umukunzi we muri Hotel.

Uwahoze ari umuyobozi wari wahawe kuyobora inzego z’ibanze mu gace ka Ondo mu Burengerazuba bwa Nigeria, biravugwa ko yapfiriye muri Hotel yarimo n’umukobwa w’inshuti ye bikaba bikekwa ko uyu mukunzi we yamuteye ibyuka bibi bikoreshwa muri Nigeria nyuma y’uko barimo basambana.

Kuri wa gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, uyu mugabo Olanrewaju w’imyaka 49 yari mu bahataniraga umwanya w’abajyanama, yapfuye ahagana saa Tatu z’ijoro.

Ubuyobozi bwatangaje ko umukunzi we yabahamage atera induru nyuma yo kubona ko uyu mugabo ngo yaraguye mu bwogero.

Amakuru avuga ko nyiri iyi hotel yaje guhamagara police ikorera muri ako gace kugira ngo babanze bamupime bikaba bivugwa ko yapfuye amaze kuryamana n’uyu mugabo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ari mu marira nyuma yo gusaba akazi ahantu 250 ntakore ikizami

Amakuru mashya ku mpanuka y’indege ikipe y’igihugu ya Congo yakoze igiye gushaka tike y’igikombe cya Africa