in

Umuyobozi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yateguje abakinnyi ko udafite umwuka wo gutwara igikombe mu mutwe we asezera kuko ibintu bigiye gukomera

Uwumva gutwara igikombe bidashoboka ntasezere hakiri kare! Umuyobozi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yateguje abakinnyi ko udafite umwuka wo gutwara igikombe mu mutwe we asezera kuko ibintu bigiye gukomera

Abayobozi b’amakipe bitewe ni uko barimo kugenda bagura abakinnyi bakomeye ndetse nuko bari gutegura Shampiyona igiye kuza batangiye kuganiriza abakinnyi babumvisha ko uyu mwaka uzagenda.

Ku munsi w’ejo hashize ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwakoranye inama n’abakinnyi baguzwe ndetse n’abasanzwe, KNC uyobora iyi kipe abasobanurira uko izina urubambye ingwe ryaje ndetse n’intego iyi kipe ifite uyu mwaka. KNC yaje kubwira abakinnyi ko uyu mwaka bashaka gutwara igikombe uko byagenda kose bagomba gukorana imbaraga nyinshi.

Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba umukinnyi wumva ko gutwara igikombe ku ikipe ya Gasogi United bidashoboka akwiye kubivuga hakiri kare kugirango bashake uko batandukana vuba kuko uyu mwaka ngo bizaba bikomeye cyane.

Nubwo KNC ari we wabitangiye mbere cyangwa wabibwiye abakinnyi bwa mbere ariko uyu mwaka Shampiyona izakomera cyane kubera ko amakipe arimo kwiyubaka ku buryo ubona buri muyobozi ashaka gutwara igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro.

Abakinnyi b’ikipe ya Gasogi United nyuma y’inama bakoranye n’ubuyobozi baratangira imyitozo kuwa mbere w’icyumweru gitaha kuko muri iyi wikendi nibwo umutoza wayo mushya Miss Carolina uzazana n’umukinnyi ukomeye cyane, azaba yageze mu Rwanda aje gutangira akazi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndizeye Samuel ukiri mu gahinda ko gupfusha umugore we, yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Ntiwamenya ko yujuje imyaka 43! Ubukumi bugaragarira mu mafoto ya Tiwa Savage butuma abantu bibeshya ku myaka ye bavuga ko akiri agakumi kandi atangiye kugenda acecura (AMAFOTO)