Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze igihe itabasha kugera kure, gusa kuri ubu hamaze kuboneka icyabiteraga, none hagiye gushakwa umuti urambye ku buryo Amavubi azongera kwitabira igikombe cy’ Africa ndetse n’igikombe cy’isi.
Umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Gérard Bücher, aganira na Radio BB Umwezi yavuze ko ikibazo Amavubi afite, ni uko nta bakinnyi beza bataha izamu b’abanyarwanda.
Yagize ati “Ikibazo cya ba Rutahizamu kigomba gukemuka. Mu Rwanda dufite abakinnyi bugarira beza, abakina hagati beza, ariko nta bataha izamu dufite, ari nacyo tugomba gukoraho cyane.”