Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Shampiyona y’u Rwanda, Bwana Yusufu Mudaheranwa, yakiriye Bruce Augus, Umuyobozi Mukuru mushya wa StarTimes Rwanda, usimbuye Wang Fan.
Mu biganiro byabereye ku cyicaro cya StarTimes Rwanda, abayobozi bombi bagarutse ku ngingo zikomeye zo guteza imbere Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) no gukomeza kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu.
Bruce Augus yagaragaje ko azakomeza gukorana neza na Shampiyona y’u Rwanda, ashimangira ko StarTimes izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guteza imbere umupira w’amaguru. Perezida Mudaheranwa nawe yashimangiye ko ubufatanye bw’izi nzego ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.