Ubuyobozi bwa APR FC bwatanze umucyo ku by’itizwa ry’abakinnyi bayo mu yandi makipe, anemeza ko ibyo gutiza muri Marines F.C gusa ari ibinyoma.
Kuva igihe cy’ihererekanya, igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryakongera gufungura kuwa 01 Mutarama 2023 hagiye havugwa byinshi muri APR FC. Icyo cyari igihe ariko ubuyobozi bwa APR FC bwagombaga gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ayemerera ishingiye ku bushishozi bw’abatoza, birimo gutiza abakinnyi batari bakibona umwanya uhagije wo gukina nyamara ari abahanga.
APR FC ibinyujije kumbugankoranyambaga zabo batangaje ko hari imwe mu makipe yasabye abakinnyi APR FC ariyo Marines FC ko bayitiza abakinnyi, ubuyobozi bwemera gutanga Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana ndetse na Hirwa Jean De Dieu bivugwa ko nawe yoherejwe.
Ibi rero byakurikiwe n’imvugo zitandukanye zirimo izitari ukuri, zihamya ko APR FC itiza abakinnyi muri Marines FC gusa nyamara atariko kuri kuko nta kipe n’imwe ya hano mu Rwanda idafite umukinnyi wa APR FC.
Afande Mubarakh Muganga yagize Ati “APR FC mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine FC tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abantu ko APR FC yatije Rayon Sports Abakinnyi 3 barimo Sugira Ernest na Niyigena Clement na Mitima Isaac myugariro igenderaho ubu warerewe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Kandi anavuga ko hari abo yatije Gasogi United ndetse na Gorilla FC ndetse na Mukura Victory Sport.