in ,

Umuyobozi muri CAF yanenze ukuntu Jimmy Gatete yakiriwe mu Rwanda

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Afurika ndetse akaba n’umuyobozi muri CAF, Anthony Baffoe,wakiniye Ghana n’amakipe arimo OGC Nice na Metz zo mu Bufaransa, yanenze uko abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bafata umunyabigwi Jimmy Gatete wajyanye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2004.

Anthony Baffoe yavuze ko nubwo Gatete afatwa nk’umunyabigwi mu Rwanda ariko nta kibyerekana.

Ati “Ufite Jimmy hano, sinigeze mbona ikintu na kimwe cyamwitiriwe. Abantu bakoze amateka bakwiye guhabwa agaciro, bakitabwaho.’’

Patrick Mboma we yavuze ko ibyo Gatete yakoze bimugaragaza nka Ambasaderi w’u Rwanda bityo akwiye kwegerwa.

Yagize ati “Jimmy Gatete mubona nka ambasaderi wanyu kubera ibigwi bye. U Rwanda ruramukeneye kugira ngo aze afashe barumuna be.’’

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Guhora ngushimisha niyo ntego yanjye! Kimenyi yasubije Muyango wamubwiye ko azamukunda iteka ryose

Kate Bashabe yaburiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga