in

Umuvugizi wa APR FC yongeye guteza urujijo nyuma y’amagambo akomeye yatangaje ku mutoza Adil uri mu bihano

Hashize iminsi 10 APR ihagaritse umutoza mukuru wayo, Adil Erradi Mohammed, ku bwo kugira imyitwarire idahwitse no kugaragaza isura itari nziza mu ikipe, gusa nubwo uyu mugabo yamaze kuva mu gihugu iyi kipe iracyemeza ko imufata nk’umutoza wayo.

Mu kiganiro ikinyamakuru IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yavuze ku mpamvu zashingiweho uyu mutoza ahabwa ibihano byatumye ahagarikwa iminsi 30,anashimangira ko nta gahunda yo gushaka undi mutoza ihari cyane ko APR igifata Adil nk’umutoza wayo.

Ati “Ibi twabisobanuye kenshi ko ayo makuru ya Robertinho atariyo. Ntabwo twashaka undi mutoza kandi Adil akiri uwacu, abungiriza be bose turacyabafite kandi bose bafite ibyangombwa bibemerera gutoza.”

Nubwo APR FC icyemeza ko Adil akiri umutoza wayo, we asa nk’uwamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe cyane ko ubwo yerekezaga iwabo mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ibye na APR igihe aricyo kizabigena.

Ati “Igihe ni cyo kizabigena, ndi gutunganya dosiye n’abavoka banjye, nyuma tuzareba icyo bizatanga. Nubaha icyemezo cy’abayobozi ariko si ihame ko ngomba kucyemera.’’

Mbere yo kuva mu Rwanda, Adil yasabye APR FC kumusubiza mu mirimo ariko nta cyakozwe.

Ati “Abanyamategeko banjye ni bo babifite mu biganza. Icyo bazambwira ni cyo nzakora. Igikurikiraho ni uko buri wese azabona ingaruka z’iki cyemezo.’’

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Adil ko yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera amakosa afitanye isano no guteza umwuka mubi mu ikipe no kuyihungabanya.

Ni icyemezo uyu mugabo yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’Umupira w’Amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe yanzuye gusubira iwabo muri Maroc. Kugeza ubu ntiyeruye ko atazagaruka ahubwo yashimangiye ko igihe ari cyo kizabigena.

Nyuma yo guhagarikwa k’umutoza Adil, Kabanda yavuze ko umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko abakinnyi nabo bameze neza ndetse ko intego ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Kugeza ubu APR iri gutozwa n’umutoza wungirije Ben Moussa, iyi kipe kandi ikaba itazakina umukino wa shampiyona yari gusuramo Espoir ku munsi wa karindwi wa shampiyona, kubera ko ifite abakinnyi barenga babiri mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa kuri Ndimbati umaze iminsi mike avuye muri gereza

Umusore wigishije Mutesi Jolly ashyize hanze umubano wabo dore ko yanamusuye i Wawa