Umuvanzi w’umuziki DJ Dizzo yitabye Imana ku wa 19 Ukuboza 2024, afite imyaka 26 y’amavuko. Mu mwaka wa 2022, abaganga bari bamumenyesheje ko asigaje igihe gito cyo kubaho, maze asaba ko yafashwa kugaruka mu Rwanda kugira ngo arangirize ubuzima bwe ku butaka yavukiyeho.
Ubwo yari mu Bwongereza, DJ Dizzo yari yarakatiwe gufungwa imyaka icyenda kubera ibyaha bitandukanye, ariko yaje kurekurwa ku wa 23 Ukuboza 2019 kubera imyitwarire myiza yari yaragaragaje muri gereza. Icyakora, yarekuwe kanseri imaze kumuzahaza, indwara yari amaranye kuva mu 2018.
DJ Dizzo yavuze ko ubwo yamenyaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho, yagize icyifuzo cyo gusoreza urugendo rwe mu gihugu cye. Nubwo yabwiwe ko asigaje iminsi 90, yapfuye ku wa 19 Ukuboza 2024, asoje urugendo rwe ku butaka bw’u Rwanda nk’uko yari yarabyifuje.