in ,

Umutoza Zinedine Zidane yavuze umukinnyi abona ari mwiza hagati ya Messi na Cristiano bitungura benshi cyane

Mu busanzwe umutoza Zinedine Zidane yirinze kugira byinshi atangaza ku bakinnyi bamaze imyaka igera ku icyenda basimburana ku gihembo cy’umukinnyi witwaye neza(Ballon d’Or), gusa kurubu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagezeho arerura atangaza umukinnyi abona uhiga undi mu mikinire ya ruhago hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.Image result for zizou

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca ubwo zidane yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Champiyona ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Eibar yavuze ko mu myaka yose ishize yakunze kwitegereza abasore babiri aribo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo atoza gusa ahamya ko uyu munya Portugali Cristiano Ronaldo arusha Messi ishyaka ryo guharanira insinzi no kuzamura urwego rwe, mugihe Messi we afite impano idasanzwe. Mu magambo ye yagize ati:”There’s no need to worry if Cristiano does not score, the important thing is that he has chances, Cristiano is the best player of his generation by far. He makes the differences in key matches and he deserves all the prizes he has won. The goals will come back little by little. We lacked fluency in this game but the important thing is that we have won and kept the clean sheet.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Nta mpamvu nimwe yo gushidikanya niba Cristiano Ronaldo atatsinze igitego, icyingenzi nuko aba afite amahirwe. Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w’iki kinyejana kugeza aya magingo. Ni umukinnyi ukora itandukaniro rigaragara mu mikino ikomeye niyo mpamvu akomeye kwegukana ibihembo bitandukanye, ibitego bigenda biza gake gake. Muri uyu mukino twabuze amahirwe ariko ibyangombwa twabikoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire Meddy atangaza aho yifuza guhurira n’abakobwa bamukunda

IBI BIRARENZE: Irari mu muryango wa Diamond Platnumz riravuza ubuhuha