Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga icyo yakorera umunyamakuru w’imikino watangaje amakuru y’ikipe mbere nkaho atari umunyarwanda
Ku munsi wejo hashize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa kabiri n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo, birangira u Rwanda rutsinze ibitego 2-0.
Ibi bitego byatsinzwe na Nshuti Innocent benshi batumvaga uko abanza mu kibuga ndetse ikindi gutsindwa na Mugisha Gilbert umaze gukundwa n’abanyarwanda benshi Kubera ubwitange agaragaza mu kibuga.
Nyuma y’umukino umutoza Frank Torsten Spittler utoza Amavubi yatangaje ko agaya umunyamakuru w’imikino watangaje urutonde rw’ababanje mu kibuga ku munsi w’ejo hashize Kandi yagakwiye kwitwara nk’umunyarwanda agahisha amakuru y’ikipe.
Uyu mutoza yaje gutangaza ko iyo aba afite ubushobozi bwo ku mumenya yagakwiye guhita amusohora mu cyumba abanyamakuru baganiriramo n’abatoza cyangwa akaba yavuga ko yamwica kubera ko yamubabaje.