in

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasize umukinnyi ukomeye undi aramusezerera burundu

Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y’u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

Gusa bijyendanye n’imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Ishimwe Elie Tatou wa Mukura VS.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo na Yves Hendrickx.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi! Umukingo urenda gusenya ikigo cy’amashuri -AMAFOTO

We yaje kwacyirwa n’umugore we n’umwana! Byiringiro Lague na bagenzi be bagenzi i Kigali we yakirwa n’umuryango we [AMAFOTO]