in

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler yagize ubwoba nyuma yo kubona amakipe bazahatana mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Frank Spittler Torsten, ntiyishimiye gutombora Nigeria na Bénin mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 mu gihe ibihugu byombi bisanzwe biri hamwe n’u Rwanda mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024 ni bwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, Amavubi yisanga itsinda D kumwe na Libya, Benin ndetse na Nigeria. Nigeria na Benin zisanzwe ziri kumwe n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya cya 2026.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko bibabaje kongera kwisanga mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria.

Ati “Mu by’ukuri bibabajemo kuba dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin tunarimo gukina mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ariko ni uko bimeze nta kundi.”

Nta gihindutse biteganyijwe ko imikino ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Aime Beaute Mushashi yahawe akazi kuri RBA

Rutahizamu w’igihanyaswa w’umunya Kenya ibiganiro bigeze kure hagati ye na Rayon Sports