in

Umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahawe imikino 2 gusa atabasha kubona intsinzi agahita yirukanwa ntamperekeza

Umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahawe imikino 2 gusa atabasha kubona intsinzi agahita yirukanwa ntamperekeza

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, imaze iminsi igera kuri 3 ikinwa ndetse amakipe amwe namwe akomeye arimo kugenda atungurwa kubona intsinzi bigakomeza kugorana Kandi bitari byitezwe.

Nubwo bamwe bimeza gutyo hari bamwe mu batoza bakomeje gushyirwaho igitutu n’abafana ndetse n’ubuyobozi kubera kubura intsinzi mu buryo bubabaje cyane.

Bamwe mu batoza bari kugitutu kugeza ubu harimo umutoza w’ikipe ya Etoile DE L’EST Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso harimo na Petros Koukours utoza ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’umutoza w’ikipe ya Etincelles FC imerewe nabi kugeza ubu hakiyongeraho umutoza w’ikipe ya Sunrise FC Hassan Muhire.

Muri aba batoza bose bari mu mazi abira cyangwa bicariye intebe ishyushye, ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile DE L’EST bwabaye aba mbere mu kumenyesha umutoza Nshimiyimana Maurice ko imikino 2 igiye gukurikiraho ntananirwa kubona intsinzi azahita yirukanwa ntamperekeza.

Uyu mutoza imikino yatezwe harimo umukino ikipe ye izajya mu karere ka Huye gukina na Mukura Victory Sports ikipe imaze gutinyika iyo iri ku kibuga cyayo. Uyu mukino uzaba tariki 16 Nzeri 2023. Undi mukino uyu mutoza yatezwe ni uwo azakiramo ikipe ya Etincelles FC nayo imerewe nabi muri iyi minsi. Uyu mukino wo uzaba tariki 30 Nzeri 2023.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri ubu n’abashaka kumenya uko zubakwa bagana mu rusengero,  umugore wigishaga ijambo ry’Imana yanyujijemo akebura abagore uko bazajya babigenza kugira ngo baryohereze abagabo babo [Video]

Bose bazakatirwe urubakwiriye: Hamenyekanye amakuru mashya ashobora gukoraho benshi y’abantu bafatanyaga na Kazungu kwica abakobwa ndetse n’impamvu ikomeye yatumaga babica -VIDEO