in

Umutoza w’ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona hano mu Rwanda yarwanye arakomeretswa bikomeye

Nyuma yo gutsindwa muri iyi wikendi, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sport Alain Andre Laundet yarakubiswe arakomeretswa cyane.

Kuwa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiwe bikomeye n’ikipe ya AS Kigali ibitego 4-2 nubwo ari yo yari yabanje ibitego 2 bikaza kwishyurwa ikanatsindwa.

Uyu mukino wari wavugishije abafana b’aya makipe yombi, ariko umukino utangiye wabonaga ko ikipe ya Kiyovu Sport yaje yawukaniye ariko mu makosa y’umutoza Alain Andre Laundet utoza iyi kipe yahise atuma ikipe ya As Kigali iyikosora mu buryo bukomeye.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu Sport yagarutswe ho cyane n’abakunzi ba Kiyovu Sport bibaza imitoreze ye bavuga ko yarekurwa akajyenda dore ko yari amaze iminsi bivuzwe ko yirukanwe ariko akaza kugarurwa mu kazi.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza nyuma y’uyu mukino batsinzwemo na AS Kigali yagiye mu kabari kamwe mu mujyi wa Kigali akaza gukubitirwamo bikanamuviramo gukomeretswa bitangaje akanibwa telefone ye yari afite.

Uyu mutoza kubukeye yahise ajyana ikirego cye muri RIB umuntu wamubangamiye akaniba telephone ye yaje guhita afatwa bitamaze n’igihe kinini.

Alain Andre Laundet ibintu bye bikomeje kuyobera benshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda nyuma y’iki kintu cyamukorewe bibaza niba ubwe ashobotse.

Ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo gutsindwa yahise ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 21 bivuze ko ikurikiye ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zose zatsinze imikino yazo muri iyi wikendi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports yagarutse mu bandi nyuma y’igeragezwa amazemo iminsi mu gihugu cya Nigeria

Bugesera: Yafatanywe amafaranga yamiganano ari kuyakoresha kumucuruzi