Umutoza mushya w’Amavubi agenda yitabira hafi ya buri mukino cyane cyane imikino ibera i Kigali kugira ngo akomeze yitegereze areba abakinnyi azakoresha mu ikipe y’igihugu.
Nkuko buri wese agira amarangamutima, umutoza w’amavubi yisamye yasandaye nyuma yo kugaragaza ibyishimo bidasanzwe ubwo ikipe yari itsinze ku munota wa 92 ikegukana amanota atatu.
Uretse kuba abakunzi ba Rayon Sports barishimiye igitego cyatsinzwe mu minota ya nyuma, n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer yarahagurutse aracyishimira cyane ku buryo buri wese yahise yibwira ikipe ashyigikiye.
Nyuma y’umukino, benshi ku Mbuga Nkoranyambaga bashimishijwe n’uburyo Carlos Alos Ferrer yishimiye igitego cyatumye ibyishimo bitaha mu mitima yabo, abenshi bamuhaye ikaze mu muryango mugari w’Abareyo.
Ihungabana rw’Uwanditse inkuru