in

Umutoza w’Amavubi yanenze urwego rw’abakinnyi babiri yabanje mu kibuga ku mukino wa Equatorial Guinea

Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc.

Ni umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’iri mu minsi iri imbere.

Nko ku ruhande rw’u Rwanda wari umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere uko bitwara.

Amakipe yombi yatangiye akinira mu kibuga hagati aho ku ruhande rw’u Rwanda, Rafael York ari mu bakinnyi bagaragazaga kwihutisha umukino.

Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe n’imwe ibonye uburyo bukomeye bwabyara igitego, amakipe ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagaruye ikipe yari yatangiranye umukino. Ku munota wa 58 Amavubi yakoze impinduka, Mugunga Yves ava mu kibuga asimburwa na Gerard, Djihad Bizimana na we asimburwa na Ally Niyonzima utaherukaga gukinira Amavubi.

Nyuma y’izi mpinduka, Amavubi yatangiye gukina ndetse Ally Niyonzima akanyuzamo agatera imipira miremire igana imbere y’izamu.

Ku munota wa 65 nabwo Amavubi yakoze impinduka, Nishimye Blaise na Habimana binjiye mu kibuga basimbura Rubanguka Steve na Kagere Meddie.

Habimana na we wari wiyeretse abanyarwanda bwa mbere, ntabwo yagaragaje itandukaniro rikomeye nk’uko Mugenzi we Gerard yerekanye ko hari byinshi yafasha mu busatirizi bw’u Rwanda. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, amakipe yombi atandukana anganya ubusa ku busa.

Amakuru ava mu gihugu cya Morocco ni uko umutoza Carlos Alos Ferrer atishimiye urwego rw’imikinire rwa Muhire Kevin na rutahizamu Meddie Kagere, mu mukino utaha akaba yiteguye kuzakora impinduka akababanza hanze y’ikibuga agaha umwanya uhagije Habimana Glen na Gerard Bi Gohou.

Tariki 27 Nzeri 2022, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana na Saint Eloi Lupopo FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi kipe ikaba ikinamo Heritier Lompala Bokamba washatswe na Rayon Sports bikarangira ayiteye umugongo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umuhanzi Afrique yakoreye muri Dubai ntabwo azabyibagirwa (video)

U Rwanda rutahukanye umusaruro utari mubi cyane mu mukino ihuza ibigo by’amashuri muri Afurika y’uburasirazuba FEASSSA 2022.