Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yongeye kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kunganya na yo 1-1 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa 22 Gashyantare 2025. Yemeje ko yahitamo gukina na Rayon Sports aho guhura n’amakipe mato nka Rutsiro FC na Etincelles, kuko azi neza uburyo bwo guhangana n’amakipe akomeye.
Mbere y’umukino, Niyongabo yari yavuze ko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, ari nk’abandi bose, ikibatandukanya ari uko atoza ikipe ifite amikoro. Nyuma y’umukino, yongeye gushimangira ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe, ishingiye ku mazina, abafana n’amafaranga, ariko abakinnyi ari 11 kuri 11 nk’andi makipe.
Yavuze ko yari azi ko Rayon Sports ikina neza igice cya mbere ariko igacogora mu cya kabiri, bityo agahitamo kubananiza akoresheje imipira miremire. Ibyo byatumye ikipe ye ishobora kwishyura igitego yatsinzwe mbere, agaragaza ko yarenze mugenzi we mu mayeri y’umukino.
Niyongabo yijeje abakunzi ba Amagaju FC ko bagiye gushaka amanota menshi mu mikino isigaye ya shampiyona no kwitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro. Amagaju FC izakina na Mukura VS ku wa 26 Gashyantare 2025, mu gihe Rayon Sports izahura na Gorilla FC.