Umutoza w’Amagaju FC Amars yatangaje ko gutsinda APR FC mu mukino utoroshye byaturutse ku myiteguro myiza no gusobanukirwa neza uburyo iyi kipe ikina. Yavuze ko APR FC yaje ifite igitutu gikomeye, ariko babasha kubyitwaramo neza.
Yagize ati: “Navuga ko wari umukino wagoye cyane, kuko twari tuzi ko APR FC yaje ifite igitutu cyo gushaka amanota, cyane ko Rayon Sports yari iherutse gutsindwa. Twari twiteguye neza uburyo izakina.”
Yongeyeho ko gutsinda amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports na Police FC biterwa no gusobanukirwa imikinire yazo. Yagize ati: “Amakipe nka APR FC, Rayon Sports, na Police FC ntatugora cyane, kuko mba nzi neza uburyo akina. APR FC nari nzi ko ikomeye ku mpande no hagati, ni yo mpamvu twakoresheje ‘ (counter-attack).”
Umutoza yavuze ko intego yari ukubanza guharanira ishema ry’abakinnyi, aho yagize ati: “Nabwiye abakinnyi ko igikwiye kubashishikariza bwa mbere ari ishema ryabo. Twashakaga kuva ku manota 18 tukagera kuri 21.”
Yasoje avuga ko abakinnyi bose bafatwa kimwe mu Amagaju FC, aho buri umwe ahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Yagize ati: “Nk’umutoza, nshyiraho uburyo abakinnyi bose babona amahirwe. Nta mukinnyi uruta undi, bose ni ingenzi.”
Umukino warangiye ikipe ya Amagaju FC itsinze APR FC cyatsinzwe na NDAYISHIMIYE Eduard Ku munota wa 55′