in

Umutoza wakoze amateka atazibagirana muri APR FC agiye kwerekeza muri Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro na Eric Nshimiyimana ngo asimbure Alain Andre Landeut uheruka kwamburwa umwanya wo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yahinduriwe inshingano ava ku mwanya w’Umutoza Mukuru agirwa Umuyobozi wa siporo ‘Manager’ muri iyi Kipe y’i Nyamirambo.

Landeut yakuwe ku mwanya w’ubutoza nyuma y’iminsi Kiyovu Sports itabona intsinzi dore ko yatakaje imikino ibiri iheruka harimo uwa Gasogi United yatsinzwe ibitego 3-1, agahagarikwa mu kazi ariko agahita agarurwa bidatinze.

Byongeye guhumira ku murari mu mpera z’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yigaranzurwaga na AS Kigali ikayitsinda ibitego 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ya Nyamirambo.

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports yambuye inshingano Andre Landeut, kuri ubu iri mu biganiro n’umutoza Nshimiyimana Eric bikaba bivugwa ko impande zombi ziri mu nzira zo kumvikana akaba yahita ayishinyira amasezerano y’amezi atandatu azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nshimiyimana Eric yatoje amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC na AS Kigali, uyu mutoza afite amateka mabi muri ruhago Nyarwanda kuko atari yabasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, bikaba ari bimwe mu byatumye amakipe nka AS Kigali na APR FC amusezerera.

Umutoza Nshimiyimana Eric uri mu nzira zerekeza muri Kiyovu Sports

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bagabo
Bagabo
1 year ago

Ark ntimukatubeshye Eric amateka akomeye muri APR fc nayahe

Amusoma ku itama Judith wahoze ari umugore wa Safi yambwiye mama we amagambo akomeye(ifoto)

Mushiki wa Cristiano yasabye musaza we gufata icyemezo gikakaye nyuma y’ibyo umutoza wa Portugal yamukoreye we avuga ko yamusuzuguje