in

Umutoza wa URA FC yatangariye ubuhanga bw’umukinnyi wa Rayon Sports avuga ko afite ubushobozi bwo gukina hanze y’u Rwanda

Umutoza wa URA FC, Sam Timbe yatangariye ubuhanga bw’umukinnyi w’umunyamahanga Rayon Sports iherutse gusinyisha.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ye yaraye inganyijemo na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.

Igitego kimwe cya Rayon cyo ku munota wa 54 gitsinzwe na Rafael Osaluwe Olise ndetse n’icya Ibrahim Dada  URA FC nibyo byatandukanyije impande zombi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa URA FC, Sam Timbe yatangariye ubuhanga bwa Raphael Osaluwe Olse wa Rayon Sports.

Ati: “Nashimishijwe n’umukinnyi wari wambaye nimero 7 (Rafael Osaluwe), uretse kuba yadutsinze igitego yanakoze ibindi bintu byiza, afite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwisumbuyeho”.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yaraye ayoye akayabo k’amafaranga mu Burundi nyuma yo guca ishene (Videwo)

Bitunguranye; Ikindi gitaramo cya Bruce Melodie cyirasubitswe kubera impamvu ikomeye cyane