Nyuma y’uyu mukino umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Senegal, Aliou Cisse aganira na Canal + yahishuye ko yatunguwe n’ubuhanga budasanzwe bw’umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier.
Ati “Ni umukino wadukomereye cyane kuva utangira kugeza urangiye, twagowe cyane n’ubuhanga budasanzwe bw’umuzamu w’Amavubi afite impano ikomeye ntabwo natinya kuvuga ko akwiriye gukina ku rwego rw’i Burayi, Amavubi ni ikipe yo kwitegwa muri iri tsinda”.
Na nyuma y’umukino, Sadio Mané wamutsinze igitego yagiye aramwegera amwongorera bigaragara ko yamubwiraga ko yakoze cyane kuko ntako atagize.
Gutsinda uyu mukino byatumye Sénégal iyobora Itsinda L n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe inganya na Mozambique.
Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Bénin na Mozambique kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.
Kwizera Olivier numuzamu mwiza cyane kabisa, akwiriye gukina mumakipe akomeye yiburaya