in

Umutoza wa Rutsiro FC yahagaritswe akekwaho ko yahawe amafaranga na Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwahagaritse umutoza wungirije witwa Munyeshema Gaspard mbere y’uko iyi kipe icakirana na Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gutsinda Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.

Mbere y’umukino ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahagaritse umutoza Munyeshema Gaspard bamushinja ubugambanyi, ndetse n’abakinnyi batatu barimo umuzamu Dukuzeyezu Pascal na Maombi Jean Pierre bahise bakurwa muri 18.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko umutoza Munyeshema Gaspard n’abo bakinnyi batatu ba Rutsiro FC bahagaritswe kuko bakekwagaho guhabwa amafaranga na Rayon Sports kugira ngo bitsindishe.

Uyu mukino wari wakaniwe ku buryo budasanzwe warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu n’intsinzi y’ibitego bibiri byatsinzwe na Musa Esenu na Joachiam Ojera.

Umutoza Munyeshema Gaspard wahagaritswe na Rutsiro FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hari igice cy’umubiri we cyabaye pararise, Umugore wa Fireman ntiyorohewe nyuma yimpanuka yakoze 

Hamenyekanye umukinnyi muri Rayon Sports uhabwa agahimbazamusyi gatandukanye n’aka bandi ari nabyo bituma akomeza gushimwa n’ubuyobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe