Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yatangaje impamvu ituma akomeza kurwaza rwaza Nishimwe Blaize wanga gukora imyitozo uyu munsi ejo akagaruka.
Nishimwe Blaize ukina mu kibuga hagati, akomeje kubabaza umutoza wa Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bitewe ni uko uyu mukinnyi akora imyitozo abishatse, cyane cyane igihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukora umwiherero cyangwa Hari imikino ifite.
Umutoza Haringingo Francis ubabara cyane yarangiza akabirenzaho agakomeza ku mukoresha. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino batsinzwemo na Police FC, abajijwe icyo avuga kuri Nishimwe Blaize ukora imyitozo mu gihe abishatse, yatangaje ko ntakundi yabigenza bitewe ni uko afite ibibazo byinshi by’imvune atapfa kumurekura kandi amukeneye.
Yagize Ati ” Dufite imvune nyinshi zitatuma tumureka. Ndabizi abafana ntibishimye ariko ikintu navuga gikomeye, ni ukureba icyo yaduha, n’iki yadufasha. Nishimwe twaraganiriye, twaravuganye, ubu ni ukureba uko agiye kwitwara mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga. Nibaza yuko abakinnyi bose bahari turi bamwe kuko dufite intego zimwe.”
Mu cyumweru gishize ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura umukino bakinnye n’ikipe ya Police FC ariko Nishimwe Blaize we yakoze imyitozo umunsi umwe wo kuwa Kane gusa. Igikomeje kwibaza ni ese uyu mukinnyi benshi bemeza ko afite impano ikomeye Hari Aho azagera akomeza kwitwara gutya.