in

Umutoza wa Rayon Sports yahaye agahimbazamusyi umukinnyi witwaye neza ku mukino batsinzwemo Kiyovu Sports

Impera z’icyumweru ntizahiriye ikipe ya Rayon Sports yababajwe na mukeba wayo w’ibihe byise Kiyovu Sports wayitwaye igikombe cya Made in Rwanda Cup 2022 ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Musanze FC kuri Penaliti enye kuri ebyiri nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari 0-0, mu gihe Kiyovu Sports yo yari yageze ku mukino wa nyuma muri 1/2 ibanje gusezerera Mukura Victory Sports ku gitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Serumogo Ally Omar.

Umukino wa nyuma hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022.

Kiyovu Sports yitwaye neza ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue na Bigirimana Abedi mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyinjijwe na Moussa Essenu.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 94, Rayon Sports yabonye Penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Ndayishimiye Thierry wakoze umupira n’ukuboko.

Aya yari yo mahirwe ya nyuma kuri Rayon Sports ndetse uhereye ku bakinnyi, abatoza n’abafana bari bategerezanyije n’amatsiko menshi kureba niba atanga umusaruro.

Ntibyaje kugenda neza kuko Umurundi Mbirizi Eric wagiriwe icyizere cyo gutera penaliti yayikubise igiti cy’izamu ivamo.

Iyo yinjira byari guha Gikundiro kugaruka mu mukino ndetse ikaba yanabona amahirwe yo kwegukana intsinzi kuko hari guhita hitabazwa penaliti.

Mbirizi Eric nyuma yo guhusha iyi penaliti yakomeje kwicara akanya atumva ibimubayeho, aza gufashwa guhaguruka na Paul Were Ooko.

Abafana ba Rayon Sports bahise batakaza icyizere bashenguwe n’ifirimbi ya nyuma yavugijwe n’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima.

Mu gihe abafana ba Gikundiro bari bubitse imitwe hasi, aba Kiyovu bari mu bicu bishimira intsinzi ndetse n’igikombe begukanye bagikuye mu maboko ya mukeba.

Ibyishimo by’abafana b’Urucaca byanatumye bapfumbatiza Kapiteni wabo, Kimenyi Yves amafaranga mu kumushimira ko yitwaye neza muri uyu mukino wongeye guhesha ikuzo ikipe y’i Nyamirambo.

Ubwo bari bageze mu rwambariro umutoza Haringingo Francis Christian yashimiye Paul Were Ooko kuba yitwaye neza amubwira ko ari we ugomba gukomeza guheka ikipe kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, bivugwa ko hari abafana ba Rayon Sports bafatanyije n’umutoza Haringingo Francis Christian bamuha ibihumbi bikabakaba ijana by’Amanyarwanda bitewe n’uko yitwaye neza n’ubwo amahirwe atabashije kubasekera.

Tariki 11 Kanama 2022, nibwo Paul Were Ooko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, mu gihe gito amaze muri iyi kipe yagaragaje ko ari umukinnyi uzafasha byinshi iyi kipe, mu babyamahanga 8 ari muri batanu bahora babanza mu kibuga.

Nyuma yo gutakaza igikombe amakuru ari muri Rayon Sports ni uko bari kwitegura umukino wa gicuti n’ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri aho bivugwa ko ari Vision FC basanzwe bafitanye umubano wihariye kuko no mu minsi ishize bari bakinnye umukino wa gicuti urangira Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mbirizi Eric.

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura na AS Kigali itozwa na Cassa Mbungo Andre, uyu mukino Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamaze kuwusubika bitewe n’uko Ikipe y’Abanyamujyi ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup aho mu mpera z’iki cyumweru izahura na Al Nasry yo muri Libya mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Samu Karenzi yatangaje ikintu gikomeye Jimmy Gatete yamukoreye kigatuma ashaka kureka itangazamakuru

Inkuru nziza ishimishije kuri Dj Brianne ubu afite ibyishimo bidasanzwe