Umutoza wa Rayon Sports wari warasabye ubuyobozi ko bamugurira umukinnyi ku mwanya yabonagaho ikibazo yabonye igisubizo yemeza ko ari nawe mukinnyi mwiza atari yarabonye
Umunya-Tunisia utoza ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI wifuzaga umukinnyi ukina nka myugariro, yabonye umukinnyi mwiza ugomba kumuha ibisubizo by’ibibazo yari afite kuri uyu mwanya.
Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi umukino urangiye ntakipe ibonye intsinzi kuko zombi zaguye miswi ku bitego 2-2.
Nyuma y’umukino abakunzi ba Rayon Sports bikomye cyane bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Rwatubyaye Abdul bibaza ikintu yabaye kugirango agende akora amakosa angana kuriya ndetse banagaruka cyane kuri Simon Tamale umazamu mushya Rayon Sports yaguze.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI mu mukino yaje gukora impinduka ashyira mu kibuga myugariro Mitima Issac ubona ko ikipe itangiye gukina neza bihereye mu mutima w’ubwugarizi. Uyu mutoza yaje kubwira abamwegereye ko agiye kujya akoresha Mitima Issac kuko ngo abo benshi babona Rwatubyaye ndetse na Aimable bose bakina ibintu bimwe.
Hari benshi babyumva kimwe n’uyu mutoza wa Rayon Sports kuko urebye imikinire ya Rwatubyaye na Aimable ku munsi w’ejo hashize wabonaga ko bose nta numwe wihuta ndetse ubona ko bakiremereye, byagorana cyane Rayon Sports ikomeje kubakoresha gutya ubona ko umwe uko byagenda kose ashobora kwicara.
Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo izakina umukino wa gishuti wa kabiri ukomeye n’ikipe ya Gorilla FC iyoborwa na Hadji Mudaheranwa. Uyu uzaba ari umukino itegura Rayon Day nayo tutaramenye ikipe bizahura kuri uyu wa gatandatu.