Umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kubona ikipe yo mu Barabu irimo kumuhigisha uruhundu yafashe umunzuro utavuzweho rumwe na benshi
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yemen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia biravugwa ko hari ikipe yo mu gihugu cya Kowait irimo kumwifuza cyane nyuma yo kugera hano mu Rwanda agahita ahesha ikipe ya Rayon Sports igikombe cya Super Cup.
Amakuru ahari avuga ko uyu mutoza iyi kipe ishaka kumuha Milliyoni zisaga 17 z’amanyarwanda kandi ikipe ya Rayon Sports yo imuha Milliyoni zitagera no kuri 6 z’amanyarwanda gusa bivugwa ko uyu mutoza yanze kuyerekezamo.
Bivugwa ko Yamen Zelfani ndetse n’abashinzwe kumushakira akaryo bafashe umwanzuro wo kuterekeza muri iki gihugu cya Kowait kubera ko ngo icyabazanye mu ikipe ya Rayon Sports byari ukugirango uyu mutoza yongere yigaragaze cyane afashe iyi kipe kugera mu mikino y’amatsinda ngo Wenda byatuma abona ahandi hantu hakomeye yatoza harenze iyi kipe yo muri Kowait irimo kumwifuza cyane.
Uyu mutoza umwanzuro yafashe wo kureka kwerekeza muri iki gihugu ntabwo wavuzweho rumwe na benshi bibaza impamvu arimo kwanga aya mafaranga atazi niba nayo matsinda yifuza azayageramo Kandi abanyarwanda bavuga ko amavuta y’umugabo ari ayamuraye ku mubiri.
Yamen Zelfani akomeje gutegura umukino wa CAF Confederations Cup afite tariki 15 Nzeri 2023, azakina n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya naramuka ayikuyemo ikipe ya Rayon Sports izahita yerekeza mu mikino y’amatsinda nyafurika.