in

Umutoza wa Mukura Victory Sports yahaye urw’amenyo Rayon Sports na APR FC azishinja uburangare bukomeye

Umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Afhamia Lofti ntabwo yumva uburyo Bukuru Christopher adakina mu makipe abiri akomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ariyo Rayon Sports na APR FC.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, amakipe yombi akaba yaranganyije kimwe kuri kimwe.

Muri uyu mukino Bukuru Christopher wa Rutsiro FC yitwaye neza ku buryo byatumye umutoza wa Mukura Victory Sports ahishura ko ari we mukinnyi mwiza urusha abandi bose yabonye kuva yagera muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mutoza yibajije impamvu nyamukuru Bukuru Christopher atari mu makipe akomeye arangajwe imbere na APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu gihe uyu mutoza azaba agumye mu Rwanda nta kabuza azasinyisha uyu mukinnyi bitewe n’uko yamubonyemo ubuhanga budasanzwe.

Bukuru Christopher yakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports na APR FC, kuri ubu akaba ari muri Rutsiro FC, kuba agira imyitwarire mibi hanze y’ikibuga nibyo bituma yirukanwa mu makipe akomeye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ihanze amaso umukinnyi muto uri gukora ibitangaza muri shampiyona y’u Rwanda ngo izamusimbuze Byiringiro Lague waguzwe na Sandvikens y’i Burayi

Umujejetafaranga Alliah Cool yaguze imodoka ihagaze akayabo k’amamiriyoni – IFOTO