imikino
Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola yatangaje ikintu kizamubuza gutwara igikombe cya Champiyona y’ubwongereza

Ikipe ya Manchester City imaze imikino 5 yose iyitsinda ntankomyi muri champiyona y’ubwongereza ariko nyuma yuko abanyamakuru begereye umutoza wayo Pep Guardiola batangajwe n’ibintu yababwiye bizatuma atabasha kwegukana igikombe.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru The guardian,nyuma yo gutsinda ibitego 4 ikipe ya AFC Bournemouth,yagize ati:”Nibyo koko turi kwitwara neza,abakinnyi bameze neza ntakibazo,muri rusange ikipe nyoboye nange ubwange iri kunshimisha cyane,gusa sinakwihutira kuvuga ko nzegukana iki gikombe kuko nkurikije umukino wa Chelsea na Liverpool nakurikiranye,nabonye ko mpanganye n’amakipe akomeye cyane,kuburyo ikosa rito nagwamo nasanga nange ndi myanya nkiyo abakeba barimo,gutsindwa kwa Chelsea iwayo ntibivuze ko umutoza yananiwe umukino hubwo nuko ibyo aba yatekereje biba bitubahirijwe nkuko abakinnyi babisabwa nange bijya bimbaho,umutoza Jurgen Klopp ntakipe nimwe itamutinya muri iyi champiyona kabone niyamutsinze kuko twese ubuhanga bwe turabuzi,ayo makipe uko ari abiri nkaba mbona azantera ibibazo mu gihe cyose naba nange ngize ibibazo,gusa nkaba nange niteguye guhangana“.

Jurgen Klopp a Jordan Henderson bishimira insinzi nyuma y’umukino wa Chelsea.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa bitegura kurushinga
-
inyigisho20 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.
-
inyigisho3 mins ago
Ngiyi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.