in

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yasabye ikintu kitigeze kibaho mu mateka ya Premier league ko umukino iyi kipe iheruka gutsindwa na Tottenham Hotspur wasubirwamo

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatunguye isi asaba ubuyobozi bwa Premier league ko umukino iyi kipe iheruka gutsindwa na Tottenham Hotspur wasubirwamo, ibintu bitigeze bibaho mu mateka yiyi Shampiyona.

Jurgen Klopp yavuze ibi, nyuma yuko amajwi y’ikiganiro abasifuzi bagiranye, ubwo bangaga igitego cya Luiz Diaz yashyizwe hanze n’ishyirahamwe ryabasifuzi mu bwongerezeza.

Amajwi yagaragaje ko aba basifuzi banze kumva icyo abari kuri VAR bababwiye, maze bo bagakurikiza umwanzuro bafashe.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko, umwanzuro wonyine abona wanyura Liverpool, Ari uko umukino wasubirwamo, nubwo isi yose ishobora gutungurwa no kumva bivuzwe n’umuntu nkawe.

Yagize ati ” Ndacyeka hari igisubizo cyabyo ,nubwo bamwe bakumva ko bidakwiye ko mbivuga ,gusa ntabwo nshaka kubivuga nk’umutoza wa Liverpool, ahubwo ndabivuga nk’umukunzi w’umupira w’amaguru , umwanzuro wonyine ni ugusubiramo umukino “.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Neema: Hasotse inkuru mbi cyane ku bakunzi b’itsinda rya Symphony Band

Anita Pendo atunguwe n’ibintu byakorewe umuhungu we ku ishuri ubwo yari yagiye kwiga (VIDEWO)