in

Umutoza wa Equatorial Guinea yatangariye abakinnyi babiri b’Amavubi ahishura ko bafite ubushobozi bukomeye

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Equatorial Guinea ‘Nzalang National’, Juan Micha Obiang Bicogo yahishuye ko yashimishijwe n’imyitwarire myiza y’abakinnyi babiri b’Amavubi.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, nibwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Equatorial Guinea bakinaga umukino Mpuzamahanga wa gicuti wabereye mu gihugu cya Morocco urangira impande zombi zinganyije 0-0.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Nzalang National, Juan Micha Obiang Bicogo yahishuye ko myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Rafael York ukina inyuma ya ba rutahizamu ari abakinnyi bafite impano idashidikanywaho.

Yagize ati “Umukino urangiye tunganyije n’u Rwanda 0-0 n’ubwo nta gitego cyabashije kwinjira mu izamu ariko wari umukino ubereye ijisho, mu ikipe twari duhanganye nakunze myugariro wari wambaye nimero eshatu (Imanishimwe Emmanuel’Mangwende’) n’undi mukinnyi wari wambaye nimero 16 (Rafael York) ni abakinnyi bakomeye “.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda inganyije na Equatorial Guinea, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri abasore ba Carlos Alos Ferrer bazagaruka mu kibuga bacakirana n’ikipe ya Saint Eloi Lupopo FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aho agiye hose barajyana: Miss Nishimwe Naomi ari kubarizwa hanze y’u Rwanda n’umukunzi we

Abafana bikipe y’igihugu ikomeye iburayi babona Thomas Tuchel ababereye umutoza batwara igikombe k’isi muri Qatar.