Nyuma y’umukino batsinzemo ikipe ya Ruhango WVC umutoza wa APR WVC Peter KAMASA yavuze ko ashimira abatoza ndetse n’umukuru w’igoihugu Paul KAGAME
Uyu mutoza yavuze ko bitari byoroshye gutsinda Ruhango WVC ari ko bakaba bifashishije uburyo bwo kwiga imbande z’iyiyi kipe ya Ruhango batekerezaga ko zikomeye bitewe nuko atari ubwambere bakinnye maze bakabasha kuyikuraho itsinzi.
Mu kiganiro n’itangazamuru nyuma y’umukino Peter KAMASA avuga ku cyabafashije gutsinda umukino yagize ati” icyambere ndashima Imana kuko utari kumwe n’Inama ntacyo wageraho kandi ndashima abo dufatanyije kuyobora ikipe “staff” Yvette ,Gerard , mu ganga ndetse na Manager kubera ko niba mwabibonye dukora nk’ikipe”
Akomeza agira ati “kindi ndashima abakinnyi kwitanga kwabo nicyocyigaragaza ikipe wabonaga ko niyo ikosa ryabaga ariko bongereaga bakajya hamwe bagashira ibintu ku murongo, uyu mukino twari twa wuteguye kubera ko Ruhango twakinnye kenshi nayo tugerageza kureba uburyo ikina tugerageza guca intege impande zayo zikomeye kugirango bitworohere gutsinda rero abakobwa babyitwayemo neza ntacyindi navuga uretse ku bifuriza itsinzi nziza”(…)
“Ku mukino wa nyuma ngirango tuzakina n’amakipe akomeye RRA cyangwa Police ntago wabona icyo uvuga utaramenya uwo muzakina ntakindi kintu wategura ubungubu ntabyitozo wa vuga ngo uraza gukora uretse kwibutsa abakobwa uko bazahagarara uko bazataka imipra “block” uko bazarivura “serve’’ nuko baza n,uko bazirinda ngo batinjinzwa amanota “defense” nibwo buryo bwonyine bushoboka ni uuganira nk’ikipe’’.
Umutoza Peter KAMASA avuga kuri petit stade yavuze ko yifuza ko iyi petit stade bayihabwa muri shampiyona ya Volleyball mu mikino yose ko byabafasha ku migendekere mwiza ya shampiyona akomeza avuga ko bashimira umukuruw’igihugu cy’u Rwanda Paul KAGAME.
Ati’’Ahubwo uwayiduha muri iriya mikino yose icyo ntagezemo ni urwambariro ‘’vestiaire’’ ariko ntekereza ko narwo rumeze neza iki gikorwa remezo ndumva twashimira perezida wa Repubulika hari umuntu Imana yihera abantu u Rwanda Imana yaratwihereye ntituzakinishe rero Imana icyo yaduhaye”..
“kubera ko niba umuntu ashobora gutekereza ko tubona igikorwa nkicyingiki dufite na Arena hari n’ibindi birimo ku bakwa nizera ko ari icyintu dukwiywe gushima kandi natwe dukwiye kubibyaza umusaruro ikibazo gisigaye ni kimwe ni ukuvuga ngo amakipe dufite ni menshi ibibuga ni bicye kandi amakipe ni menshi mu mikino itandukanye kandi iki gikorwa remezo minisiteri izicare na mafederaso bakabyigaho iki ni igikorwa remezo cyiza twakishimira’’.