in

Umutoza wa Apr Fc Mohamed Adil Erradi akomeje kuba ikibazo cyaburiwe umuti

Umutoza mukuru wa Apr Fc, Mohamed Adil Erradi akomeje kuba ikibazo muri iyi kipe nyuma yo kujya iwabo.

Uyu mutoza amaze igihe akiri iwabo, aho amakuru avuga ko yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Adil Erradi wari uteganyijwe i Kigali kuri uyu wa mbere w’icyumweru turi gusoza ntabwo yari yatanga igisubizo ku kazoza ke muri iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Apr Fc yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru gusa cyaje kwimurwa.

Byari byavuzwe ko muri icyo kiganiro bari bwerekane abakinnyi baguze ndetse n’abatoza bazayitoza umwaka utaha.

Bivugwa ko impamvu yisubikwa ry’icyo kiganiro n’itangazamakuru ko ari Adil Erradi Mohammed wari kwerekanwa gusa ariko ntago yari ahari.

Kuri ubu biteganyijwe ko icyo kiganiro n’abanyamakuru kiraza kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022 ku Kimihurura.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe n’umubyeyi utwite wanywaga itabi(Video)

Umugabo yapfuye bitunguranye azize igikoma gishyushye