in

Umutoza wa APR FC Ben Moussa yatangaje umukinnyi mwiza w’umwaka mu ikipe ya APR FC

Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’igihugu umwarabu Ben Moussa yatangaje umukinnyi abona mwiza w’umwaka mu ikipe ya APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’umunyamakuru nyuma yo guhabwa igikombe cya shampiyona y’u Rwanda umutoza mukuru wa APR FC yabajijwe n’umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu umukinnyi mwiza kuri we muri uyu mwaka w’imikino.

Mu magambo y’umutozo Ben Moussa yagize ati:”Nta mukinnyi wabaye mwiza kurusha abandi ahubwo abakinnyi bange bose bitwaye neza cyane kandi ndabashimira byimazeyo” Ben Moussa akomeza avuga ko abakinnyi be bakoreye hamwe kugira ngo bagere ku ntsinzi ariyo mpamvu bose ari beza kuva mu izamu kugera kuri barutahizamu.

Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ingorane bahuye nazo nyuma yo kuvunikisha abakinnyi bose bakina mu bwugarizi kandi bingenzi aribo Ishimwe Clement, Buregeya Prince na Niyomugabo Cloude bari bafatiye runini iyi kipe gusa ashimira byimazeyo abasore babasimbuye uburyo bitwaye neza.

Ben Moussa yatangaje n’uburyo bitari byoroshye guhangana n’amakipe akinisha abakinnyi 5 b’abanyamahanga kandi wowe ukinisha abanyarwanda gusa ariko bikarangira ubutwaye igikombe.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore mu byishimo byinshi nyuma yo kubona agakoresho kazajya gafunga ubugabo bw’abagabo babo kugirango batabaca inyuma

Aya magambo ko akakaye ra: Yago yabwije inani na rimwe uvuga ko yakoze indirimbo ye avangamo n’ibitutsi nyandagazi (video)