Kuri uyu wa Gatatu APR FC ikina na Marine FC, umutoza wa APR FC wagaragaje imyitarire itari myiza, yamaze gufatirwa ibihano n’ikipe ya APR FC.
Ikipe ya APR FC ubwo yakinaga n’ikipe ya Marine FC kuwa gatatu ejo hashize, umutoza w’iyi kipe yagaragaye yikoma bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe avuga ko aribo bafite uruhare mu kwitwara nabi kw’iyi kipe.
Ibi uyu mutoza wa APR FC yakoze ntabwo ari ibintu bisanzwe mu ikipe ya APR FC bitewe nuko iyi kipe ari imwe mu makipe agendera ku murongo kandi ibintu byayo bikaguma mu bwihisho.
Uyu mutoza rero yagaragaye ateshuka kuri uku kuntu iyi kipe isanzwe ibayeho aza kugira ibyo atangaza ku mukinnyi Imanishimwe Djabel avugako Ari umukinnyi udashoboye kandi ariwe wamutsindishije kuri US Monastir ndetse na Bugesera FC.
Ntabwo byishimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC buyobowe na Lt Gen Mubarakh Muganga. Amakuru YEGOB ikesha Radio Rwanda ni uko uyu mutoza yamaze gufatirwa ibihano n’ubu buyobozi kubera iyi myitwarire yagaragaje.
Gusa nubwo yahanwe ntabwo haramenyekana igihe azamara atarimo gutoza gusa mu gihe azaba ari mu bihano nuko umutoza w’ungirije Ben Moussa ariwe uzaba atoza iyi kipe kugeza Adil akuwe mu bihano.
APR FC yatsinze ikipe ya Marine FC ibitego 2-0 Ari Naho ibi byose byatangiriye kugirango habe Izi mpinduka zose. Guhanwa kwa Adil Mohamed bishobora gukurikirwa n’abamwe mu bakinnyi ukurikije umwuka mubi uri mu rwambariro rw’iyi kipe.