in ,

Umutoza uzasimbura Luis Enrique mu ikipe ya Fc Barcelona yatangarijwe mu bwihisho

Luis Enrique

Nyuma yo kugenda adashimisha abafana ba Fc Barcelona umutoza Luis Enrique kurubu amakuru menshi ari gucicikana mu mugi wa Catalunya ndetse no mu gihugu cya Espagne, nuko uyu mutoza umwaka utaha w’imikino atagomba kuba abarizwa muri iyi kipe, gusa nkuko ibinyamakuru byinshi  byagiye bibigarukaho harimo Marca, AS n’ibindi binshi byatangaje ko umutoza uri guhabwa amahirwe menshi ari umutoza w’ikipe ya Monaco José Leonardo Nunes Alves Sousa Jardim.

Image result for leonardo jardim

Nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru AS ibitangaza, ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona bwatangiye kwicara ngo butekereze umutoza ukwiye kandi wigaragaje waza guhoza amarira abafana b’ikipe ya Fc Barcelona batakishimira imitoreze y’uyu munya Espagne, gusa bwongeyeho ko umutoza uri guhabwa amahirwe ari uyu wa Monaco, gusa nkuko mu nkuru zacu ziheruka twabitangazaga http://www.yegob.rw/umutoza-ushobora-gusimbura-luis-enrique-mu-ikipe-ya-fc-barcelona-yamenyekanye/ siwe wenyine uri guhabwa amahirwe kuko numutoza Sampaoli nawe ari mubahabwa amahirwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bihebuje by’umukunzi wa Eric Rutanga, myugariro wa APR FC

Umukobwa wa Barack Obama yibasiwe n’umugabo washakaga kumurongora ku ngufu